Afflatus Africa

Call Anytime

+250 789 794 782
+250 788 261 711

(Igihe.com)Hatangijwe umushinga ugamije guteza imbere umuco wo gusoma mu Rwanda

Urubyiruko ruri mu ngeri zitandukanye rwitabiriye igikorwa cyo gutangiza umushinga wiswe ‘Reading for Change’, uje kurushaho guteza imbere umuco wo gusoma mu Rwanda.

Uyu mushinga watangijwe ku mugoroba wo ku wa 20 Mata 2018 n’Ikigo Afflatus Africa, uzibanda kugufasha abantu kurushaho gusobanukirwa uburyo gusoma bifite intego bigira uruhare mu gutuma bagera ku nzozi zabo.

Umuyobozi akaba n’uwashinze Afflatus Africa, Ganza Kanamugire Bertin, yavuze ko bisaba ibintu byinshi kugira ngo umuntu abashe kumenya ubushobozi yifitemo, intego y’uyu mushinga akaba ari ugufasha by’umwihariko urubyiruko kurushaho kwisobanukirwa binyuze mu gusoma.

Yagize ati “ Nka Afflatus Africa twizeye ko binyuze muri uyu mushinga, urubyiruko rw’Abanyarwanda ruzarushaho gusobanukirwa ibirebana n’umuco wo gusoma ndetse rushobore guhindura ubuzima, binatange umusanzu mu kugera ku nzozi zabo.”

Yakomeje avuga ko binyuze muri ‘Reading for Change’, bazashyiraho urubuga abanditsi bazajya bahuriramo bagafatanya kurusuhaho kunoza ibyo bakora ndetse n’abasomyi bakabasha kubageraho. Bizatuma bareka gusoma bisanzwe ahubwo basome ibishobora kubagirira akamaro.

Umwanditsi Karen Bugingo uherutse gusohora igitabo yise ‘My Name is Life ‘ kigaruka ku rugendo rwe ubwo yarwaraga kanseri ndetse n’uburyo yaje gukira, yasabye abanditsi bakiri bato kwitinyuka nk’uko yabigenje, ndetse ababwira ko hari amahirwe menshi abategereje.

Umwanditsi Yolanda Mukagasana nawe wari witabiriye uyu muhango yavuze ko bibabaje kuba mu Rwanda umuco wo gukunda gusoma ukiri hasi, ndetse binateye agahinda kuba benshi mu Banyarwanda basoma inkuru ziberekeyeho bazisanze mu bitabo byanditswe n’abanyamahanga.

Yakomeje ashima uyu mushinga watangijwe na Afflatus Africa avuga ko uzasiba icyuho kikigaragara mu gusoma, by’umwihariko mu bakiri bato.

Uretse guhuza abanditsi, uyu mushinga uranateganya no guha urubyiruko rugera kuri 20 uburenganzira bwo kujya bagana Isomero rya Kigali ku buntu mu gihe cy’umwaka wose uhereye muri Gicurasi 2018.

Umuyobozi wa Afflatus Africa, Ganza Kanamugire Bertin, atanga ibitabo ku bitabiriye gutangiza umushinga wo gusoma

Igikorwa cyo gutangiza umushinga wo gusoma cyitabiriwe n’abantu bari mu ngeri zitandukanye

Umwanditsi Bugingo Karen yari yitabiriye uyu muhango

Umwanditsi Yolanda Mukagasana nawe yari yitabiriye umuhango wo gutangiza umushinga ugamije guteza imbere umuco wo gusoma mu Rwanda

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *